Cervical Spondylosis ni iki?
Cervical spondylosis ni indwara yibasira amagufwa yo mu ijosi (cervical spine) hamwe n’imitsi iyegereye. Iyi ndwara iterwa no gusaza kw’amagufwa yo mw’ijosi cyangwa se degenerative changes of the cervical spine, bigatuma umuntu agira ububabare mu ijosi no mu mugongo wo hejuru.
Ese Cervical Spondylosis iterwa niki?
Hari ibintu bitandukanye bishobora gutera cyangwa gutuma iyi ndwara iza vuba cyane:
- Izabukuru(Ageing):Ni yo mpamvu nyamukuru. Uko umuntu arushaho gusaza, ni nako utugufa tworoheje “discs” ubusanzwe tuba hagati y’amagufwa y’uruti rw’umugongo tugenda twumagara, tugatakaza ubushobozi bwo kurinda amagufwa bikaba intandaro y’ububabare umuntu agira.
- Kumara umwanya munini muri position imwe (Poor posture):Kwirirwa ukoresha mudasobwa cyangwa telefone igihe kirekire, wicaye nabi cyangwa unamye cyane, bituma ijosi rikora cyane bigatera kwangirika.
- Imvune cyangwa impanuka:Kuba warigeze kugira imvune mu ijosi bishobora gutuma amagufwa yaho yangirika vuba.
- Umurage (genetic factors):Hari igihe biba biterwa n’uko mu muryango hari ababyeyi cyangwa abavandimwe bayirwaye.
- Kunywa itabi:ubushakashatsi bugaragaza ko nicotine n’ibindi binyabutabire biba mu mwotsi w’itabi bigabanya amaraso (blood flow) mu gice cyo kw’ijosi, bikangiza ama disc bityo bikaba intandaro ya cervical spondylosis.
- Umubyibuho ukabije (obesity)
- Kudakora imyitozo ngororamubiri (physical exercise).
Ibimenyetso bya Cervical Spondylosis
- Ububabare bukabije mu ijosi, bugenda bwiyongera iyo umuntu yicaye cyangwa ahagaze igihe kirekire.
- Kumva ijosi risa naho ryagagaye, bigatuma umuntu atabasha kurihindukiza mu mpande zose neza.
- Kugira umuriro n’ububabare mu rutugu, ukuboko cyangwa intoki (nerve pain).
- Kuribwa umutwe,
- Kuribwa umugongo cyane cyane igice cyo hejuru,
- Gucika intege mu maboko, amagaru no mu biganza,
- Gutakaza ibyiyumviro (sensation) mu bice bimwe na bimwe by’umubiri,
- Kurwara imbwa cg kugira ibinya,
Ingaruka mbi ziterwa na Cervical Spondylosis
Iyo iyi ndwara itavuwe hakiri kare, ishobora kugira ingaruka zikomeyeku buzima bw’umuntu harimo:
- Kurwara Umugongo,
- Ubumugabw’ingingo,
- Kurwara umutwe udakira,
- Stress n’indwara zo mu mutwe:Kubera uburibwe budashira, umuntu ashobora guhura n’agahinda gakabije (depression).
- Kunanirwa kuryama no gusinzira:Abantu benshi bafite cervical spondylosis bagira ibibazo byo gusinzira kubera ububabare.
- Guhorana umunaniro (fatigue).
Ese indwara ya Cervical Spondylosisivurwa ite?
Ubushakashatsi mu by’ubuzima bugaragaraza ko igihe indwara ya Cervical Spondylosis ivuwe hakiri kare hakoreshejwe uburyo bwa physiotherapy cyangwa surgery (kubagwa) ishobora gukira burundu, bugaragaza kandi ko iyi ndwara, umuntu ashobora kuyirinda hakoreshejwe inyunganira mirire (food supplement) n’imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ifite ubushobozi bwo gukomeza na kurinda amagufwa nka Reishi capsules, Ca+Fe+Zi Plus capsules, J’ Flex capsules, Golden Six capsule na Spirulina Tablets.Iyi miti n’inyunganiramirire bikorerwa mu bihugu nk’Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za America ndetse Malysia ariko mu Rwanda bikaba biboneka mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw