Imizabibu (grapes) ni imbuto zizwi cyane ku isi yose, zikundwa kubera uburyohe bwazo n’uburyo ziboneka mu moko atandukanye harimo izirabura, izitukura n’iz’umweru. Ariko uretse kuba ari nziza ku maso no ku gifu, imizabibu ifite akamaro gakomeye cyane ku buzima bw’umuntu bityo bikaba imbuto z’ingenzi umuntu akwiriye gufata buri munsi kugira ngo bifashe umubiri gukora neza no kwirinda indwara.
Imizabibu kandi ikungahaye kuri vitamine C, A, na Kzifatanya n’andi ma antioxidants mu kurinda umubiri indwara ziterwa n’udukoko n’imirasire mibi y’izuba. Kurya imizabibu kenshi bifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri (immune system).
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera bitandukanye yihariye intungamubiri nkiziboneka mu mizabibu kandi ivura indwara zavuzwe haruguru. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).
Muri iyo miti twavugamo: Cordy royal jelly, Reishi capsules, Ca+Fe+Zi Plus capsules, Spirulina Tablets, na Multivitamin capsules.
Dore intungamubiri ziboneka mu mizabibu (grapes) n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A (beta - carotene): Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
D. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
E. Vitamin C: Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
F. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso (globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.
H. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
I. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
K. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
L. Flavonoids (quercetin & catechins): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”
M. Anthocyanins: zitanga ibara ritukura cyangwa ryijimye mu mizabibu, kandi zifasha mu kurinda imitsi n’uruhu.
N. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
O. Calcium: Ifasha mu gukomeza amagufwa n’amenyo.
P. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta) mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
Q. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za bukuru.
R. Vitamin K: Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
S. Copper: Ifasha mu gukora collagenno gusukura amaraso.
T. Vitamin B7: Ifasha mu kurinda uruhu, imisatsi, n’inzara.
U. Antioxidant (Resveratrol): Iri mu ruhu rw’imizabibu cyane cyane izirabura n’itukura; irinda umutima, igafasha mu kurwanya kanseri no gusukura umwijima.
Imizabibu (grapes) kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma zigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
1. Indwara z’umutima
Imizabibu irimo antioxidantsnyinshi cyane, cyane cyane resveratrolna flavonoids, zifasha mu kurinda imitsi y’amaraso. Izi ntungamubiri zigabanya umuvuduko w’amaraso, zikarinda cholesterol mbi (LDL)kwiyongera mu maraso, bityo zigatuma umutima ukora neza kandi zikarinda indwara z’umutima na stroke.
2. Kanseri
Imizabibu ikungahaye kuri antioxidants zifasha umubiri guhangana n’udukoko dutera kanseri. by’umwihariko, resveratrolifasha mu gukumira gukura no gukwirakwira kw’uturemangingo twa kanseri mu bice bitandukanye by’umubiri, ku bw’ibyo imizabibu ishobora gufasha mu kurinda kanseri y’amara, kanseri y’ibere ndetse n’iy’uruhu.
3. Indwara z'ubwonko
Ubushakashatsi bwerekana ko kurya imizabibu buri gihe bituma amaraso atembera neza mu bwonko, bigafasha mu gutekereza neza, kongera ubushobozi bwo kwibuka, ndetse bigafasha n’abantu bakuze kugabanya ibyago byo kugira Alzheimer’scyangwa izindi ndwara zijyanye no gusaza kw’ubwonko.
4. Umubyibuho ukabije
Imizabibu ni imbuto zifite amazi menshikandi intungamubiri nyinshi, ariko zikagira kalori nke. Kurya imizabibu bishobora gufasha umuntu kuryoherwa n’icyo ashyira mu kanwa atarenze ku bipimo bya kalori akeneye. Ni byiza cyane ku bantu bari kuri gahunda yo kugabanya ibiro cyangwa kwirinda kongera ibiro.
5. Indwara z'uruhu
Antioxidants ziri mu mizabibu zifasha mu gusukura uruhu no gukuraho iminkanyari. Vitamine C ibonekamo ifasha mu gukora collagen, ituma uruhu ruhorana itoto. Ni yo mpamvu imizabibu ikunze kwifashishwa hakorwa ibyita ku ruhu nka za mask n’amavuta.
6. Indwara z'umwijima n'amara
Imizabibu irimo fibers ifasha mu igogorwa ry’ibiryo, ikanagabanya kwiyongera kw’amavuta mabi mu maraso. Kandi resveratrol ifasha mu gusukura umwijima, bigatuma umubiri usohora imyanda neza.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw