Blood viscosity ni imvugo ikoreshwa mu buvuzi bashaka gusobanura imiterere y’amaraso y’umuntu (niba afashe cyane cyangwa niba ari amazi). Iyo amaraso y’umuntu afite “viscosity” iri hejuru cyane, bivuga ko amaraso ye aba afashe cyane kuburyo bishobora no gutuma atemba biguru ntege, icyo gihe bisaba umutima gukora cyane kugira ngo ubashe kuyasunika.

Iyo blood viscosity yiyongereye,amaraso atembera mu mubiri kuburyo bugoranye cyane, ibi bituma peripheral resistance(uburyo amaraso agorana gutembera mu mitsi mito) izamuka, Ubwo bwiyongere bwa peripheral resistance butuma umuvuduko w’amaraso (blood pressure)uzamuka kugira ngo umutima ushobore gusunika amaraso neza.

Nanone kandi iyo blood viscosity iri hasi cyane (nibwo usanga bavuga ko umuntu afite amaraso y’amazi), byongera ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso uri hasi bikabije (hypotension).

 Ese ni ibihe bintu bigira uruhare mu guhindura viscosity y’amaraso

Hari ibintu byinshi bigira ingaruka ku buryo amaraso yacu atembera. iby’ingenzi birimo:

  1. Umubare w’insoro z’amagufwa zitukura (Red Blood Cells / RBCs) — Iyo ari nyinshi cyane, amaraso aba arushaho gufata.
  2. Urwego/ingano  ya hemoglobin — Iyo ari hejuru cyane, amaraso aba afite viscosity iri hejuru.
  3. Ibipimo by’amazi mu mubiri (Hydration level) — Iyo umuntu afite umwuma (dehydration), amaraso ye aba afashe (afite viscosity iri hejuru).
  4. Cholesterol nyinshi cyangwa ibinure byinshi mu maraso — nabyo bituma amaraso atembera nabi.
  5. Isukari nyinshi mu maraso (Diabetes) — igira uruhare mu kugabanya fluidity y’amaraso.
  6. Ubushyuhe bw’umubiri — iyo bugabanutse cyane, viscosity y’amaraso irushaho kwiyongera.

Ingaruka zo kugira blood viscosity iri hejuru

Iyo amaraso afashe cyane, bitera amaraso kudatemebera neza bikaba bishobora kongera ibyago byo kurwa indwara zirimo:

  1. Kubyimba k’udutsi duto tw’amaraso
  2. Umuvuduko w’amaraso uri hejuru (Hypertension)
  3. Kunanirwa k’umutima cyangwa stroke
  4. Kubura umwuka mu bice bimwe by’umubiri
  5. Umunaniro ukabije n’uburibwe mu mitsi
  6. Thrombosis.

Ese umuntu yakora iki ngo agabanye blood viscosity ndetse n’ibyago byo kurwara hypertension n’izindi ndwara z’umutima zishingiye kw’itemebera ry’amaraso?

Hari ibintu byoroshye umuntu yakora mu buzima bwa buri munsi kugira ngo amaraso ye atembera neza:

  1. Kunywa amazi ahagije buri munsi – nibura litiro 2-3 ku munsi.
  2. Kurya indyo yuzuye harimo imboga, imbuto, n’ibiribwa bikize kuri omega-3 (nk’amafi n’avoka).
  3. Kwirinda isukari nyinshi n’ibinure byinshi.
  4. Gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi.
  5. Kureka itabi n’inzoga nyinshi.
  6. Kurya ibiribwa bifasha amaraso gutembera neza, nko: tangawizi, tungurusumu(garlic), Turmeric, amavuta y’amafi (fish oil).

Kuri ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari imiti ndetse inyunganira mirire (food supplements) bikozwe mu ijana ku ijana) bivura indwara zumutima n’izishingiye ku itembera ry’amaraso nka hypertension kandi bigafasha mu kubungabunga imikorere myiza y’urwungano rw’umutima n’amaraso. Iyi miti na food supplement birizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).

Muri iyo miti twavugamo nka: Reishi Capsules, Cordy royal jelly, Cordy active capsules, Golden six capsules na Spirulina tablets

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw