Amashaza ni kimwe mu biribwa byo mu rwego rw’ibinyamisogwe (legumes) bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye umubiri ukenera. Abahanga mu mirire bavuga ko amashaza ari isoko ya poroteyine iri ku rugero rumwe na poroteyine iboneka mu bikomoka ku matungo (inyama n’amagi), bityo akaba indyo y’ingenzi cyane ku bantu batarya inyama.
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera bitandukanye yihariye intungamubiri nkiziboneka mu mashaza kandi ivura indwara zavuzwe haruguru. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL,HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).
Muri iyo miti twavugamo: Magillim capsules, Spirulina Tablets, Cordy active capsules, Cordy royal jelly na Multivitamin capsules.
Dore intungamubiri ziboneka mu mashaza n’akamaro kazo ku mubiri
A. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
D. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
E. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
F. Vitamin C: Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
G. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.
H. Vitamin K: Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
I. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
J. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
K. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
L. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
M. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
N. Omega 3 fatty acid: Ifasha umutima gukora neza, ikura urugimbu rubi mu maraso kandi iringaniza umuvuduko w’amaraso.
O. Omega 6 fatty acid: Ifasha mu mikurire y’abana bato no mu mikorere myiza y’ubwonko, ifasha mu gukora prostaglandins na eicosanoids, bifasha mu kugenzura ububabare, imihindagurikire y’amaraso, n’ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse n’ ingenzi mu mikorere y’ubuzima bw’imyororokere (fertility) no mu mikaya.
P. Fiber: zituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
Q. Phytochemical (Saponins): Zifasha mu kurwanya mikorobe n’udukoko tw’indwara z’uruhu kandi zongera imbaraga z’ubudahangarwa bw’umubiri.
R. Phytochemical (Isoflavone): Ikora nk’imisemburo y’igitsina gore (estrogen), irinda osteoporosis na kanseri zimwe na zimwe.
S. Phytochemical (Phytosterols): zisenya uturemangingo twa kanseri mu mubiri, cyane cyane kanseri y’amara n’iy’uruhu kandiZifasha umubiri gukuraho free radicalszishobora kwangiza ADN, bityo zigatuma uturemangingo dukomeza gukora neza.
T. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
U. Poroteyine (protein): Zubaka umubiri – Proteine zo muri soya zifasha mu kubaka no gusana insoro n’imikaya, zikaba isoko nziza ya amino acids zose zituruka ku biribwa umubiri ukenera buri munsi (Histidine, Isoleucine, Leucine, Lysine, Methionine (n’ubwo iboneka ku gipimo gito), Phenylalanine, Threonine, Tryptophan na Valine), ku bwibyo kurya soya bikaba bifatwa kimwe nu kurya inyama cyangwa kunywa amata, zifasha kugabanya LDL (“cholesterol mbi”) mu mubiri,ndeste zunganira abatayikura mu nyama – Kubera ko ari protein ituruka ku bimera, ni ingenzi cyane ku bantu batarya inyama ntibanywe n’amata (vegetarian/vegan).
W. Carbohydrates: Zitanga ingufu ku mubiri ndetse zifasha ingingo gukora neza.
Amashaza kuba ikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma igira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Indwara z’umutima
- Kanseri
- Indwara z’amagufwa
- Indwara z’imitsi n’amaraso
- Indwara z’ubwonko nizishingiye ku mikorere y’imyakura
- Diyabete
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor). Mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri: 0788865515/0785686682 (WHATSAPP) no kuri E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw