Meal Cellulose Tablet ni inyunganiramirire igizwe na fibres ziyenga mu mazi (water soluble fibers) ndetse n’izitayenga mu mazi (water insoluble fibers).
Fibres (dietary fibers) ni ubwoko bw’ibiribwa bigize ifunguro ryuzuye umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza umunsi k’umunsi. Ibi biribwa bikaba intungamubiri z’ingenzi cyane ku mubiri kuko zifasha mu gutunga umubiri no kuwurinda indwara zitandukanye.
Fibres ni intungamubiri z’ingenzi cyane kuko ziringaniza ikigero cy’ibinure mu mubiri bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri bityo zigafasha umubiri kwirinda indwara z’umutima (CHD) ndetse no kwiyongera ibiro.
Fibres ni intungamubiri z’ingenzi cyane kuko zituma insulin ikora neza bityo bikarinda umubiri indwara za diabete. Izi ntungamibiri kandi iyo zigeze mu mubiri zihindurwamo ibinyabutabire bikoze uruherekane rugufi (short – chain fatty acids) hanyuma zikihuza n’uturemangingo dushobora gutera kanseri (carcinogens) zikadusohora mu mubiri.
Sobanukirwa itandukaniro riri hagati ya fibres ziyenga mu mazi na fibres zitayenga mu mazi.
Ubusanzwe buri bwoko bufasha umubiri mu buryo bwabwo kuko indyo yuzuye igomba kuba irimo aya moko yombi y’intungamubiri za fibres. Kurya indyo ikungahaye ku tubuto twuzuyemo ibinyampeke ndetse n’imboga n’imbuto nyinshi bifasha yaba abana ndetse n’abakuru kubona izi ntungamubiri za fibre zihagije.
Intungamubiri za fibres ziyenga mu mazi, zigera mu rwungano ngogozi zigakora nk’igikoma (gel-like substance) mu gihe cy’igogorwa, zifasha mu kugabanya ingano ya cholesterol mu maraso, zifasha mu kurinda umubiri indwara z’umutima.
Intungamubiri za fibres zitayenga ntizishobora kwivanga cyangwa kuyenga nubwo zinyura mu rwungano ngogozi. Izi mu gihe kigogorwa (digestion) zongera ubunini n’uburemere bw’umwanda (add bulk to stool) usohoka zikanaworoshya, bigatuma ubasha guca mu mara byoroshye.
Mugihe warwaye diarrhoea, kurya ibikungahaye kuri ubu bwoko bw’intungamubiri nk’umuceri byagufasha.
Ibiribwa bibonekamo intungamubiri za fibres ni; Imbuto, Nuts, Imboga, imigati ikoresheje ingano zuzuye, inkeri, oats mill, imizabibu,carrot,ibirayi, ibijumba, lentils, amashu, kale, broccoli, ibishyimbo,amashaza, ibibabi by’ibihaza, chia seeds,………… etc
Turebere hamwe ingano y’intungamubiri za Fibres umubiri ukenera ku munsi
Ingano y’izi ntungamubiri za fibres umubiri ukenera zigenda zitandukana bitewe n’ikigero umuntu agezemo. kuzibura mu ndyo yawe, bitera umubiri indwara zitandukanye.
Intungamubiri za fibres umuntu akenera k’umunsi hagendewe ku kigero cy’imyaka arimo;
|
Imyaka |
Ingano y’intungamuri za fibres zikenerwa k’umunsi |
|
2 – 5 |
Garama 15 |
|
5 – 11 |
Garama 20 |
|
11 – 16 |
Garama 25 |
|
16 ≤ … |
Garama 30 |
Muri rusange abagore bakenera intungamubiri za fibres nkeya kumunsi ugereranyije n’abagabo kuko abagore bakenera hagati ya garama 21 na garama 25 mugihe abagabo bakenera hagati ya garama 30 na garama 38.
Akamaro ka Meal Cellulose Tablet
Inyunganira mirire “Meal Cellulose Tablet” kuko ikungahaye kuri izi ntungamubiri za fibres zombi iziyenga n’izitayenga igira akamaro gakomeye mu mubiri w’uwayifashe harimo;
- Kugabanya urugimbu rubi (choresterol) mu maraso,
- Kuringaniza isukari mu maraso,
- Ifasha mu guhangana n’umubyibuho ukabije,
- Ni ingenzi cyane mu gutuma igogorwa (digestion) rigenda neza, kuko yoroshya itwarwa ry’ibyo kurya m’ urwungano ngogozi igihe umuntu ariye,
- Igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije,
- Irinda kubyimbirwa (anti – inflammation) by’umwihariko mu mara (Diverticulitis),
- Ituma umutima ukora neza,
- Igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 (type 2 diabates),
- Yongera ubudahangarwa bw’urwungano ngogozi
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini cg rectum (colon cancer & rectum cancer).
- Irinda kandi ikarwanya imikorere mibi y’umubiri,
- Irinda constipation (yongera ubunini n’uburemere bw’umwanda usohoka ikaworoshya, ibi bituma ibintu bica mu mara bihanyura byoroshye bityo bikarinda kwituma impatwe).
- Irinda hemorrhoid (internal & external) n’izindi ndwara zishobora kwangiza amara.
- Itwika ibinure by’umurengera mu maraso ku bagabo no ku bagore.
Ni bande bakeneye Meal Cellulose Tablet;
Meal cellulose igenewe n’abantu bose by’umwihariko;
- Abantu barwaye Constipation (impatwe),
- Abantu barwaye diarrhea yabaya karande (chronic diarrhea),
- Abantu bafite amara adakora neza (irritable bowel syndrome and diverticular diseases),
- Abantu bafite ibinure by’umurengera mu maraso (elevated blood lipid level),
- Abantu bafite isukari nyinshi mu maraso (elevated blood sugar level),
- Abantu barwaye diabete yo mu bwoko bwa 2 (type 2 diabetes),
- Abantu bafite ibiro by’umurengera (overweight) bifuza kubigabanya.
Uko ikoreshwa
Igizwe n’ibinini 60, ugafata ibinini 4 ku munsi bibiri mu gitondo na bibiri ku mugoroba mbere yo gufata amafunguro ukabinywesha amazi yakazuyazi.
Meal cellulose tablet irizewe kandi nta ngaruka mbi igira k’uwayikoresheje.
Icyitonderwa: Kugira ngo urwungano ngogozi rubashe gukora neza, ni ngombwa kunywa amazi menshi byibuze ukanywa litiro 1.5 kumunsi ndetse ukaba wakora n’imyitozo ngorora mubiri.
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw