Ibihaha ni rumwe mu ngingo zifite akamaro kanini mu mubiri wacu kandi rukora byinshi. Niyo mpamvu kubibungabunga no ku birinda ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Ibihaha ni byo bituma umubiri ubasha kwakira umwuka mwiza uwufasha gukora neza no guhumeka umwuka wa oxygène tukanasohora umwuka mubi wa gaz carbonique. Si ibyo gusa, kuko ibihaha bifite akandi kamaro karenze ako, kuko bikora umurimo wo kuyungurura uburozi n’ibindi bintu byakwangiza umubiri biwinjiramo binyuze mu myanya y’ubuhumekero.
Ibihaha bikora ubutaruhuka haba ku manywa cyangwa nijoro. Yewe niyo turyamye byo ntibiruhuka bikomeza gukora. Iyo utagihumeka, uba wapfuye.
Abantu bamwe baba babizi cyangwa batabizi bangiza ibihaha byabo. Iyo unywa itabi , bahumeka umwuka wo mu kirere wanduye, bativuza indwara zo mu buhumekero,..baba bari gushyira ibihaha byabo mu kaga.
Indwara zibifata ziri muri eshanu za mbere mu guhitana abantu benshi ku isi ; asima, COPD, bronchite, kanseri y’ibihaha, gukorora bidashira,igituntu ni zimwe mu ndwara zibasira ibihaha.
Dore uko wakirinda ibyago byo kurwara indwara zibasira ibihaha.
Kugira ngo ibihaha bikore neza kandi birindwe, umuntu agomba kumenya kwita ku mirire ye, kubikoresha (Imyitozo ngororangingo), gusukura aho uba, kwirinda imyuka ihumanya ikirere n’ibindi,..
1. Uko warinda ibihaha
Kwirinda kunywa itabi,kugedera kure abanywa itabi kuko kubana cg kwegera umuntu unywa itabi bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zifata ibihaha harimo na kanseri y’ibihaha kuko ibyago bingana n’ibya wa muntu urinywa. kwirinda guhumeka imyuka yo mu kirere yanduye, kwivuza indwara zo mu buhumekero, gukingura amadirishya n’imiryango byibuze mu gihe cy’iminota 20 ku munsi kugira ngo hinjire umwuka mwiza ndetse no gusukura kenshi aho uba urwanya ivumbi.
Ni byiza kwambara agapfukamunwa (mask) mu gihe urimo gukora imirimo yatuma uhura n’ibihumanya ibihaha (gukubura ahari imikungungu cyangwa ivumbi, mu gihe urimo gukoresha imiti isukura irimo ibihumanya,…)
2.Uko wabikoresha detse no kubisukura
Gukora imyitozo ngororamubiri (kugenda n’amaguru ariko wihuta), kugenda ku igare mu gihe cy’iminota 30 byibuze inshuro eshatu mu cyumweru;
Gukora imyitozo ya Yoga izwi nka "Khapalabati", mu gihe cy’iminota iri hagati y’itatu n’itanu byibuze inshuro eshatu mu cyumweru ni ingenzi.
Uko ikorwa: Kwicara neza umugongo urambuye (wemye) ugashyitsa ibiganza ku bibero. Guhumeka inshuro ebyiri winjiza umwuka binyuze mu mazuru ukawusohora binyuze mu kanwa. Ibi bikorwa umuntu ashonje cyangwa se nyuma y’amasaha hagati y’abiri n’atatu amaze kurya.
3. Kwita ku mafunguro ufata
• Karoti
Muri zo dusangamo carotenoids, zizwiho guhangana na kanseri y’ibihaha. Kugirango uzibone zihagije bisaba ko karoti uzihekenya aho kuziteka. Gusa n’iyo waziteka wakwirinda kuzikaranga bityo ibyiza byazo bikakugeraho uko bingana.
• Amazi
Kunywa amazi ni ingenzi kandi ni byiza mu buzima. Icyokora kugira amazi mu bihaha byo ni uburwayi, ariko kuba umubiri ufite amazi ahagije ni byiza kuri byo kuko abifasha gusohora imyanda n’uburozi.
• Ifi za salmon
Izi fi zikungahaye ku binure bya omega-3, ibi bizwiho kurwanya kubyimbirwa mu mubiri, by’umwihariko ku bihaha.
Asima ni imwe mu ndwara zo kubyimbirwa kw’ibihaha, kandi mbi cyane. Rero kuba iyi omega-3 ifasha mu guhangana no kubyimbirwa bituma ibyo ibonekamo biba ibyo kurya byiza mu guhangana na yo no kurinda ko ihora igaruka. Ahandi iyi omega-3 iboneka ni mu bunyobwa.
• Ibishyimbo
Mu bishyimbo harimo intungamubiri zinyuranye zituma biba ifunguro ry’ingenzi. Muri izo ntungamubiri iy’ingenzi ku buzima bw’ibihaha ni vitamini B9 (folate cyangwa folic acid). Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi vitamini ifasha umubiri guhangana na COPD, iyi ikaba indwara ya karande yangiza ibihaha cyane.
• Inkeri
Inkeri zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi harimo vitamini E, polyphenols, ibirwanya uburozi mu mubiri na anthocyanins. Ibi byose bizwiho kurwanya kanseri zinyuranye bityo bikaba bituma inkeri zifasha mu gutuma bitarwara kanseri bikanabirinda indwara zabifata ziterwa na mikorobi.
• Tangawizi
Iki kirungo kiri mu biza ku mwanya wa mbere mu gufasha imikorere myiza y’ibihaha. Impamvu nyamukuru ni uko tangawizi ifite ingufu zo gusohora imyanda mu nzira z’ubuhumekero. Iyi myanda ni yo itera ibibazo mu bihaha byanatera kanseri. Gukoresha tangawizi birwanya kubyimbirwa na kanseri byo mu bihaha.
• Tungurusumu
Tungurusumu ifite byinshi itumariye gusa icy’ingenzi ni uko ituma umubiri w’umuntu hari ‘enzyme’ ukora. Iyi enzyme ikaba ifasha umubiri n’ibihaha gusohora imyanda n’ibitera kanseri birimo. Ibi bituma Tungurusumu iba ingenzi mu kubisukura no gukuramo ibitera kanseri.
• Amapera
Imbuto n’imboga bikize kuri vitamini C ntibirinda kanseri gusa ahubwo binafite ubushobozi bwo guhangana na virusi, bikaba rero bizwiho by’umwihariko guhangana n’umusonga, indwara y’ibihaha yibasira cyane abana bari munsi y’imyaka 5. Amapera rero akaba akungahaye kuri vitamini C bityo bikaba ari byiza kutabura ipera ku byo kurya.
• Pome
Mu gihe izindi mbuto ari nziza mu kurinda umubiri zikoresheje vitamini C izirimo, pome zo zikize ku bisukura umubiri hamwe na fibre. Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya pomme bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero, ndetse bavuga ko pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga.
• Ikinzari
Mu birungo by’ibinzari habamo ‘curcumin’ kuva kera izwiho kurinda no kuvura kanseri. Uretse ibi kandi binafasha mu kurwanya kubyimbirwa bityo bikarinda asima n’izindi ndwara zibasira ibihaha.
ICYITONDERWA
Ukwiye kwibukako:
- Nta bihaha nta guhumeka
- Nta guhumeka nta oxygene
- Iyo nta oxygene nta ngufu
- Nta ngufu nta buzima
- Nta buzima bivuze gupfa.
Kurinda ibihaha byawe ni ukurinda ubuzima bwawe.
Ushobora kuba ufite uburwayi butandukanye bufata ibihaha cyangwa se ushaka kubibungabunga ukabirinda kurwara ndetse no gufatwa na kanseri y’ibihaha;igisubizo cybonetse kuko
KUNDUBUZIMA HEALTH CARE yabazaniye imiti ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga ndetse ifite n’ubuziranenge bw’ikigo cya FDA (Food and Drugs Administration) cyita ku buziranenge bw'ibiribwa ndetse n'imiti kandi ikaba yizewe,ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye zibasira ibihaha ndetse n’indwara z’ubuhumekero muri rusange
Muri iyo miti twavugamo nka:,Reishi ,Cordy Active ,Coffe tea
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw